Uko wahagera

Ububiligi Bwemeye Kwakira Laurent Gbagbo


Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa Cote d'Ivoire imbere y'urukiko mpanabyaha mpuazamahanga, i La Haye mu Buholandi taliki 15 y'ukwezi kwa mbere 2019

Ububiligi bwemeye kwakira Laurent Gbagbo nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga.

Urukiko rwari rwemeye kumurekura ari uko abonye igihugu kimwakira. Agomba kuguma muri icyo gihugu cyemeye kumucumbikira. Nta burenganzira afite bwo kuvugana cyangwa kubonana n’umutanga buhamya uwo ariwe wese wari mu rubanza rwe, cyangwa ngo avugire ku mu ruhame ibijyanye n’urwo rubanza.

Emmanuel Altit, wunganira Bwana Gbagbo mu by’amategeko, ntiyabashije kwumvikanisha ukuntu kumurekura habanje kugira ibisabwa, binyuranyije n’ihame rijyanye n’ukugirwa umwere kw’uwo aburanira.

Umuvugizi w’Ububiligi Karl Lagatie, yavuze ko guverinema ye yakiriye Gbagbo kubera ko “biri mu buryo igihugu cye gitera inkunga inzego z’ubutabera ku byaha by’urugomo mu rwego mpuzamahanga”.

Gbagbo na Charles Ble Goude baburanishwaga hamwe, bagizwe abere ku byaha byibasiye ikiremwa muntu kw’italiki ya 15 y’ukwezi gushize kwa mbere. Cyakora urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwanze kubarekura, kugeza babonye igihugu kibakira.

Abashinjacyaha barateganya kuzajurira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG