Uko wahagera

U Rwanda Rwatangiye Gupima ku Buntu Covid-19 mu Tugali twa Kigali


Umwe mu bapimwe
Umwe mu bapimwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali batangiye gahunda yo gupima Covid-19 mu tugali twose tw’umujyi wa Kigali. Abazapimwa ni abantu bose bafite hejuru y’imyaka 70, abafite indwara zidakira nka diabète, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umwijima, impyiko, abafite virusi itera sida n’izindi.

Muri iyi gahunda kandi hazapimwa abahuye n’abanduye Coronavirus n’abafite ibimenyetso by’iki cyorezo ariko bakaba bataripimishije. Itangazo RBC Ijwi ry'Amerika rifitiye Kopi rivuga ko “Igikorwa kizabera kuri buri kagari mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze muri ibyo byiciro ndetse bigafasha inzego z’ ubuzima kurushaho gufata ingamba.”

Kuri uyu wa gatandatu mu gihe cya sa mbili za mu gitondo, Ijwi ry’Amerika ryagiye mu kagali ka Bibare mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, aho abaturage benshi biganjemo abakuze bari bitabiriye kwipimisha.a.

Si abakuze gusa bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha Covid-19 mu tugali, kuko hagaragaragaye n’abakiri bato bari baje kwipimisha. Ibi bikorwa byayoborwaga n’abaganga babiri, umwe ugenda ufata umwirondoro wugiye gupimwa, undi ahita apima umaze gutanga imyirondoro.

Muri rusange utugari tugize Umujyi wa Kigali ni 161, biteganijwe ko muri buri kagari hapimwa abantu 125, abagera ku bihumbi 20 ni bo barebwa n’iyi gahunda.RBC ivuga ko nta kiguzi kizasabwa ku bazipimisha kuri iyi nshuro.

Kuri ubu imibare y’abasangwanwa COVID-19 ikomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu, gusa muri Kigali ni ho hakomeje kugaragara umubare munini w’abanduye kurusha ahandi hose mu gihugu, abahitanwa n’icyorezo nabo bakomeje kwiganza mu mugi wa Kigali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG