Uko wahagera

U Rwanda Rwasohoye Urutonde rw'Abasambanya Abana


Bamwe mu bana b'abanyeshure mu Rwanda
Bamwe mu bana b'abanyeshure mu Rwanda

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatangajwe urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana. Uru rutonde rwasohowe n’ubushinjacyaha bukuru, rwahuriranye n’umunsi u Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza w’umwana w’umukobwa.

Abantu basaga 300 ni bo bamaze gutangazwa ku rutonde rw’ubushinjacyaha bukuru ko bahamijwe ibyaha bishingiye ku gitsina, nko gusambanya abana ku gahato. Abasohowe ku rutonde ni abahamijwe ibyaha n’inkiko ku buryo budasubirwaho ndetse bagahabwa ibihano. Ubushinjacyaha buvuga ko gutangaza amazina y’ababikoze biri mu mugambi wo guca intege abakora ibyo byaha dore ko buvuga ko bikomeje kwiyongera. Icyemezo cyo gushyira amazina yabo n’amafoto yabo hanze, cyashimishije ababyeyi, bavuga ko iki cyaha kiyongera umunsi ku munsi.

Nubwo abana bahuye n’ihohoterwa basabwa kuvuga ababakoreye ibyaha, usanga abana benshi bafashwe ku ngufu ndetse bagaterwa inda, bashukishwa utuntu bikabaviranamo kutarega ababahemukiye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imibare igaragaza ko bigenda byiyongera buri mwaka. Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko hagiye gushyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ibyaha rwakiriye bigendanye no gusambanya abana byiyongereye ku kigero cya 55 ku ijana mu myaka itatu ishize. RIB ivuga ko yakiriye ibirego byose hamwe 12,840 muri iyi myaka itatu, aho mu mwaka wa 2018-2019, yakiriye 4077, naho mu mwaka wa 2020-2021 yakiriye ibirego 5330. RIB ikumvikanisha ko abibasiwe no gukorerwa ibi byaha ari abana b’abakobwa, bari hagati y’imyaka 14 kugeza kuri 18.

Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi

Rwanda: Urutonde rw'Abasambanya Abana
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:26 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG