Uko wahagera

U Rwanda Rwakumiriye Abagenzi b'Ibihugu 9 Byabonetsemo Omicron


Ikibuga c'indege ca Tambo mu gisagara ca Johannesburg muri Afurika y'Epfo
Ikibuga c'indege ca Tambo mu gisagara ca Johannesburg muri Afurika y'Epfo

Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze urutonde rw’ibihugu 9 abagenzi babiturutsemo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi. Iki cyemezo kije nyuma yaho ibyo bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa virusi yihinduranyije itera COVID-19 yiswe “Omicron”.

Ibyo bihugu ni Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe. Ni icyemezo cyafashwe n’inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru, isaba Ministeri y’ubuzima gusohora urutonde rw’ibyo bihugu.

Muri iyi nama kandi ni naho hafatiwemo icyemezo cy’uko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika zisubitswe, ndetse ko abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya bwa Covid-19 cyangwa baherutse gukorera ingendo muri ibyo bihugu, bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 7, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Dr Mpunga Tharcisse asobanura ko batangiye gukurikirana abakoze ingendo muri ibyo bihugu mbere y’uko iki cyemezo gifatwa.

Minisiteri y’Ubuzima yanatangaje ko abandi bagenzi binjira mu gihugu bo bazajya bajya mu kato k’umunsi umwe muri hotel zabigenewe, bakabanza gukorerwa igipimo cya Covid 19 biyishyuriye.

Iki cyemezo gifashwe nyuma yaho abagenzi bari basigaye bagera ku kibuga cy'indege bagapimwa Covid-19, bamara guhabwa igisubizo bagahita bajya mu ngo zabo. Ku basanzwe bakora ingendo hanze y’igihugu, icyemezo cyo kongera gusubira mu kato mbere yo kujya mu ngo zabo, cyongeye kubasharirira.

Kugeza ubu hari urutonde rwa Hotel zigera kuri 17 zatoranijwe abagenzi bajyamo mu gihe bagitegereje ibisubizo. Izo hotel iyishyuza menshi isaba amadorali 200 ku ijoro rimwe ni ukuvuga asaga ibihumbi Magana abiri mu mafaranga y’u Rwanda, ndetse n’amadorali 40 kuyishyuza make, bihwanye n’amafaranga ibihumbi 40 by’u Rwanda.

Umugenzi wese unyuze ku kibuga cy’indege cya Kigali, asabwa amadorali 50 yo kwipimisha Covid-19. Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubizima (OMS) washyize Omicron ku rutonde rwa virus ziteye inkeke.

Ministeri y’ubuzima igasaba Abanyarwanda ko bakomeza kwirinda kuko iyi Virus ibyayo bitarasobanuka neza. Iyi virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana nyuma iza kuboneka mu bipimo byasuzumiwe muri Afurika y’Epfo, Hong Kong, Australia, u Bubiligi, u Butaliyani, u Bwongereza, u Budage, Austria, Danemarke na Israeli.

Ibihugu byinshi byahagaritse ingendo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo, kubera ko bishoboka ko iyi virus imaze gukwirakwirayo cyane ku rwego rutazwi. Ministeri y’ubuzima itangaza kandi ko guhera kuri uyu wa kabiri, abaturarwanda bafite imyaka 50 kuzamura bahawe dose ebyiri z’inkingo za COVID-19, bagiye gutangira guhabwa dose ya gatatu mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubwirinzi bw’umubiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG