Uko wahagera

U Rwanda Rwahagurukiye Abanyamakuru Bashinjwa Gukoresha Nabi Murandasi


Leta y’u Rwanda iratangaza ko yafashe ingamba nshya zo guhana abanyamakuru bakorera kuri Murandasi n'abantu bitabira ibiganiro byabo bivugwa ko babiba amacakubiri muri rubanda.

Mu kiganiro yagiranye n'ijwi ry'Amerika umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda Thierry Murangira avuga ko nubwo itegeko ry'u Rwanda rirengera ubwisanzure bw'itangazamakuru hari ababyitwaza bakarenga ku mategeko bityo bakaba bagomba kubibazwa.

Avuga ko ari uwatanze urubuga rwo gukoreramo ibyo byaha cyangwa n'ubikora bose barebwa kimwe n'amategeko y'u Rwanda.

Nta gitangazamakuru na kimwe uyu muyobozi yavuze ariko yumvikanishije ko hari abanyamakuru bamwe RIB yatangiye kwihanangiriza.

Abanyamakuru bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaje ko kugeza ubu RIB itarabahamagaza, ahubwo bavuga ko baherutse guhamagazwa na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Kurikira inkuru irambuye mu majwi hano hepfo tugezwaho na Assumpta Kaboyi

please wait

No media source currently available

0:00 0:10:14 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG