Leta y’u Rwanda, umuryango w’Afurika yunze ubumwe, n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, bashyize umukono ku masezerano yo kwakira impunzi z’Abanyafurika zimaze igihe muri Libiya zishakisha uko zagera ku mugabane w'Uburayi.
Mu ntangiriro u Rwanda ruzakira impunzi 500, zigomba kuba zageze mu gihugu mu minsi ya vuba.
Ministiri ushinzwe ubutabazi mu Rwanda, Germaine Kamayirese, yabwiye itangazamakuru ko abo banyafurika bazakirirwa mu nkambi y’agateganyo isanzwe inyuzwamo impunzi yubatse mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora.
Uyu muyobozi yasobanuye ko iyi nkambi izahita igenerwa izi mpunzi itazongera kugirwa inkambi y’agateganyo.
Mu mwaka wa 2017 Perezida Paul Kagame ubwo yayoboraga umuryango w’ubumwe bw’Afurika nibwo yemeye kwakira abimukira 30,000 babayeho nabi muri Libiya nyuma yo kubuzwa kujya i Burayi.
Kugeza ubu leta ivuga ko igiye kwakira impunzi 500 gusa; kandi ko bakiriye ababishaka.
Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko Abanyafurika bazaza mu Rwanda, bazakirwa by’agateganyo, nyuma bagashakirwa ahandi bazatuzwa.
Yagize ati "Iyi ni gahunda yo kwakira abantu mu buryo bw’agateganyo, bazaba bari hano kugeza igihe ikibazo cyabo kibonewe umuti ubanogeye. Igisubizo gishobora kuba koherezwa mu bindi bihugu bifuza, ariko nabyo byemera kubakira, birashoboka kandi ko bakwemera kwibera hano cyangwa se bakigishwa bagasubira mu bihugu byabo. Ni nk’uko twabigenje muri Niger kandi gahunda yagenze neza."
U Rwanda rwakiriye izi mpunzi mu gihe inkunga zifasha impunzi zikomeje kugabanuka. Minisitiri Kamayirese avuga ko bakomeje gahunda zo gushaka ubushobozi no gushyiraho gahunda zituma impunzi zitunga. Ibyo bikajyana no gushishikariza impunzi zimwe gusubira iwabo, cyane aho amahoro yagarutse.
Leta y’u Rwanda ivuga ko yakiriye izi mpunzi kubera ishyaka ryo gushaka gufasha Abanyafurika bari mu kaga, ko nta zindi nyungu na nkeya yakurikiranye.
Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko iki gikorwa ntaho gihuriye n'impunzi zagombaga koherezwa zivuye muri Isirayeli. Nta masezerano u Rwanda rwigeze rugirana na Isirayeli yo kwakira impunzi ziva muri icyo gihugu bityo iyi gahunda irareba gusa impunzi ziri mu gihugu cya Libya zikeneye kugobokwa.
Facebook Forum