Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yihaye gahunda yo kuba yamaze gukingira abaturage bagera kuri 70 ku ijana mbere y’ukwezi kwa 6 uyu mwaka. Iyi ntego ni nayo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS aho risaba ibihugu kuzaba byakingiye 70 ku ijana mbere y’ukwezi kwa 6 uyu mwaka.
Dr Sibomana Hassan ushinzwe Ibikorwa by’ikingira mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iyi ntego u Rwanda ruzaba rwayigezeho. Uyu muganga avuga ko hatekerezwa mu gihe cya vuba kuba hakingirwa n’abana bato bari munsi y’imyaka 12.
Nubwo biruko ariko, hari bamwe mu baturage bagaragaza kudashaka gufata izo nkingo, bagasaba Leta ko yabaha umwanya bakabanza kubitekerezaho. Kenshi mu banka kwikingira bagaragaza ko binyuranye n’imyemerere yabo.
Kugeza kuri uyu wa kabiri, mu Rwanda abantu bagera kuri Miliyoni 7 .722.485 ni bo bamaze guhabwa Dose ya mbere y’urukingo, naho abagera kuri Miliyoni 5.528.620 bo bamaze gubawa Dose zose z’urukingo, mu gihe abasaga ibihumbi 200 ari bo bamaze guhabwa urukingo rwa gatatu rwo gushimangira.
Inkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi
Facebook Forum