Uko wahagera

U Rwanda Ruritegura Kwibuka ku Nshuro ya 27 Abazize Jenoside


Mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki, ngo hatangire ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, (CNLG), yashyize ahagaragara uburyo biteganyijwe gukorwa muri iki gihe igihugu gihanganye n'ikiza cya Covid 19.

Uyu mwaka, abazajya ku nzibutso za Jenoside barasabwa kubanza kwipimisha Covid-19.

Ku rwego rw’igihugu, umuhango wo gutangira ibi bikorwa uzabera ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

Ibitandukanye n’umwaka ushize ubwo Abanyarwanda bari muri gahunda ya 'Guma mu Rugo', n'uko kuri iyi nshuro nyuma y’umuhango wo gucana 'urumuri rw’icyizere' ku rwibutso rwa Kigali, hazakurikiraho umuhango nyirizina uzabera muri Kigali ARENA ahazabera ibiganiro bijyanye no kwibuka.

Uretse abashyitsi bake bazitabira ibi biganiro, abandi baturage bazabikurikiranira ku bitangazamakuru bya Radiyo na Televiziyo. Kuri iyi nshuro ariko, nta rugendo rwo kwibuka ndetse n’umugoroba w’icyunamo bizabaho kubera icyorezo cya Covid-19.

Nta biganiro bizongera guhuza abantu benshi nkuko byari bisanzwe bikorwa, ndetse n’umuhango wo gusoza icyunamo uba kuri 13/7 ukabera ku i Rebero ahashyinguye abanyapolitike bishwe muri Jenoside, na wo uzarangwa n’ibiganiro bizaca mu bitangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene, yavuze ko imiryango ishobora gukomeza ibikorwa byo gushyingura imibiri cyangwa kujya ku nzibutso kunamira abayo ariko bakubahiriza umubare usanzwe uteganijwe mu bijyanye no gushyingura. Yavuze ko ashishikarije abazabyitabira bose kubanza kwipimisha Covid 19.

Ibiganiro byajyaga bibera hirya no hino mu turere, mu bigo bya Leta n’iby’abikorera nabyo byahagaze. Gusa CNLG ivuga ko hifashishijwe ikoranabuhanga, ibiganiro byo kwibuka bizakomeza.

Ku ruhande rw’abacitse ku icumu, hari abavuga ko igihe cyo kwibuka batabasha guhura na bagenzi babo, kitaboroheye, ko bigiye kubajyana mu bwihebe no kwigunga.

Nk’uko byakozwe umwaka ushize, abacitse ku icumu, barasabwa kuzagerageza kongera kwibuka ababo bakoresheje kwihuza ku mbuga nkoranyambaga, bakaganira, bagatanga ubuhamya bagakomezanya binyuze mu kwandikirana ubutumwa cyangwa guhamagara.

Gusa hari bamwe basanga ibi bitazorohera abacitse kw’icumu bageze mu zabukuru, cyangwa abadafite ubushobozi bwo gutunga Telefoni zifite iryo koranabuhanga. Ikindi cyajyaga kiranga ibihe byo kwibuka, ni ukuremera imiryango yacitse ku icumu itifashije bikaba bitaramenyekana uko bizakorwa muri ibi bihe bya Covid-19, aho abantu batemerewe guhura ari benshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG