Uko wahagera

U Rwanda Rurahakana Ibirego byo Gutoteza Abatinganyi n'Inzererezi


Lewis Mudge umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati yashimangiye ibyasohotse muri raporo y'uwo muryango ishinja u Rwanda.
Lewis Mudge umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati yashimangiye ibyasohotse muri raporo y'uwo muryango ishinja u Rwanda.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch uravuga ko u Rwanda rwafashe rugafunga mu buryo bw'amaherere abatinganyi, abahinduye ibitsina, abakora umurimo w’uburaya, na ba Mayibobo mu gihe hitegurwaga inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za leta b’ubumuryango wa Commonwealth yagombaga kubera i Kigali mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Lewis Mudge, umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abo bantu bafungiwe ahazi nko kwa Kabuga.

Agira ati: "Gereza yo Kwa Kabuga ntabwo ari ibanga, irazwi cyane. Ni ahantu hajyanwa abantu batifuza ko bagaragara muri Kigali. Ikigaragara nuko abo bantu bafatwa iyo hiteguwe inama mpuzamahanga zinyuranye, urugero ni nk’inama ya Commonwealth yimuriwe mu mwaka wa 2022"

Lewis Mudge akomeza agira ati: "Hagati y’ukwezi kwa kane kugeza mu kwezi kwa Gatandatu, twavuganye n’abantu bafungiwe i Gikondo, batubwiye ko bafashwe mbere y’inama ya Commwealth yimuwe. Muri make, twasohoye iyi raporo, kugira ngo tuburire amahanga ko ibi ibintu bizongera bikaba mbere y’iyo nama iteganijwe kuzabera i Kigali mu mwaka wa 2022".

Uyu muyobozi wa Human rights watch muri Afurika yo hagati avuga ko abafashwe ari abatinganyi babwiwe n’abashinzwe umutekano ko ibyo bakora binyuranije n’indangagaciro zo mu Rwanda. Akavuga ko aho bafungiwe kwa Kabuga bavuze ko badahabwaga ibiribwa bihagije, amazi n’imiti. Bavuga kandi ko bakubiswe.

Mudge avuga ko raporo yasohowe n'umuryango akorera yibanda cyane ku bantu batagira kivurira n’abahabwa akato.

Agira ati: "Muri abo harimo abana baba ku muhanda, ba Mayibobo, indaya, abazunguzayi, hamwe n’abatinganyi. Ni ngombwa kumenya ko u Rwanda rufite amategeko arengera abatinganyi. Mu rwego rw’amategeko ni ikintu kiza cyane. Ariko ikigaragara nuko bahabwa akato n’abaturanyi babo. Kandi abo twavuganye bafashwe bakajyanwa kwa Kabuga, batumenyesheje ko babwiwe ko bafashwe kubera ko ibyo bakora binyuranije n’indangagaciro zo mu Rwanda".

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo ntiyemeye guha ikiganiro mugenzi wacu James Butty ariko yohereje ubutumwa bugufi agira ati: “Iyo raporo ni igikorwa kigambiriwe kigamije gukoma mu nkokora ubukerarugendo bufitiye akamaro ubukungu bw’u Rwanda hakoreshejwe ibinyoma”.

Yolande Makolo yakomeje avuga ati: "U Rwanda ntiruvangura, mu mategeko, mu mitegekerere no mu migenzereze ruhereye ku gitisina cyangwa se ibijyana na cyo"

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:17 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG