Uko wahagera

U Rwanda na Uganda mu Nzira zo Gutsura Imibano


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame (Iburyo) Bwana Adonia Ayebare intumwa idasanzwe ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni (Ibumoso)
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame (Iburyo) Bwana Adonia Ayebare intumwa idasanzwe ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni (Ibumoso)

Ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa idasanzwe yoherejwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni amuzaniye ubutumwa ku bihugu byombi.

Ku rukuta rwa Twitter, Village Urugwiro Yanditse ko Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Bwana Adonia Ayebare amuzaniye ubutumwa yahawe na Perezida Museveni kuri iki cyumweru. Uyu asanzwe ari ambasaderi wa Uganda mu muryango w’abibumbye. Nta byinshi byatangajwe kuri ubu butumwa uretse kuvuga ko burebana n'ibihugu byombi.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry'Amerika, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane ushinzwe ibibazo bya Afurika y'Uburasirazuba bwana Olivier Nduhungirehe yavuze ko atazi ibikubiye muri ubwo butumwa.

Yavuze ko nta makuru yandi ahari uretse ubwo butumwa Bwana Ayebare yari yazaniye Perezida Kagame abuhawe na Perezida wa Uganda Kaguta Museveni. Yavuze ko ubwo butumwa buguma hagati y'abaperezida babiri hataragera ko bushyirwa mu itangazamakuru.

Ibi bibaye mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi hagati y'ibihugu bituranyi. U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gutera inkunga abashaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.

Uganda na yo ishinja u Rwanda kuvogera bya hato na hato ubusugire bwayo na cyane cyane mu bikorwa by'ubutasi. Kuva mu mpera z'ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka wa 2019, u Rwanda rwagiriye inama abanyarwanda kudakora ingendo muri Uganda. Ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi bwarahagaze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG