Uko wahagera

U Rwanda n'u Bubiligi Bizakomeza Kuganira ku Kibazo cya Rusesabagina


Sophie Wilmes, ministri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi akaba na Ministri w'Intebe wungirije
Sophie Wilmes, ministri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi akaba na Ministri w'Intebe wungirije

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yavuze ko igihugu cye kizakomeza ibiganiro na Leta y’u Rwanda ku rubanza rwa Rusesabagina.

Ibi yabibwiye itangazamakuru amaze kugirana ibiganiro na ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta.

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi Sophie Wilmes ni umwe mu bitabiriye Inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yabereye i Kigali kuva ku itariki ya 25 kugeza 26 z’uku kwezi.

Nyuma y’uko inama isozwa, uyu muyobozi yakiriwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda DR Vincent Biruta, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’ikibazo cya Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’ Ububiligi ubu akaba afungiye i Kigali.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, ni umwe mu bagaragaje ugushyigikira Rusesabagina kugeza ku munsi yakatiwe n’Urukiko.

Rusesabagina akimara gukatirwa imyaka 25 y’igifungo, Minisitiri Sophie Wilmès yahise asohora itangazo rivuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Guverinoma y’u Rwanda nayo yahise isohora itangazo rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda.

Uwo munsi kandi hahise hafatwa umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’impande zombi.

Mu ruzinduko arimo i Kigali, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, yabaye nkuhindura imvugo kuko abona urubanza rwa Rusesabagina. Amaze kuganira na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, uyu muyobozi yagaragaje ko yumvikanye na mugenzi we gukomeza ibiganiro kuri iki kibazo.

Yagize ati: "Twaganiriye ku bibazo by’akarere, ariko tunavuga ku kibazo cy’umuturage wacu Rusebagina. Twafashe umwanya turaganira turasesengura twungurana ibitekerezo ku myumvire yacu itandukanye kuri icyo kibazo, twumvikana ko ibiganiro byakomeza tukazakomeza kujya duhura tukaganira ku ri gahunda nziza ihuza ibihugu byacu byombi"

Yakomeje agira ati: "Ntituzabura no kuganira ku bibazo nk’icya Rusesabagina kuko nkuko mubizi habayeho ubujurire bw'impande nyinshi amateka akaba agomba kongera kwiyandika.”

Ibi biganiro bibaye mu gihe uru rubanza rugiye gusubiramo kuko umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, aherutse gutangaza ko 13 mu bahamijwe ibyaha bajuriye.

Hakiyongeraho n’abandi 74 baregera indishyi nabo batishimiye uko urubanza rwakijijwe. Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kujuririra urubanza rwose kuko hari imwe mu myanzuro yafashwe itarabunyuze.

Tariki 20 z’ukwezi gushize kwa 9 ni bwo urukiko rwasomye umwanzuro, aho Paul Rusesabagina wari uyoboye Umutwe wa MRCD/FLN yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe uwawuvugiraga Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20. Bagenzi babo 19 na bo bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 20 n’itatu.

Kugeza ubu ntitwabashije kumenya ko mu bajuriye na Paul Rusesabagina arimo, kuko ayo makuru kugeza ubu ntawe urayatangaza, ariko umunyamategeko wavuganye n’Ijwi ry’Amerika utashatse ko dutangaza amazina ye, yagaragaje ko nubwo Rusesabagina yaba atarajuriye bitamubuza kwitabira urubanza kuko ubushinjacyaha bwajuririye ababuranyi bose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG