Uko wahagera

Urukiko Rwahamije Batanu Icyaha cyo Kwica Ambasaderi w'Uburusiya muri Turukiya


Mevlut Mert Altintas amaze kurasa ambasaderi w'Uburusiya muri Turukiya
Mevlut Mert Altintas amaze kurasa ambasaderi w'Uburusiya muri Turukiya

Urukiko muri Turukiya rwakatiye abantu batanu gufungwa burundu bazira iyicwa ry’uwahoze ahagarariye Uburusiya muri icyo gihugu. Uko ari batanu bashinjwaga ubufatanyacyaha na Mevlut Mert Altintas wishe arashe Ambasaderi Andrei Karlov mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara.

Altintas w’imyaka 22, nawe yahise araswa n’abasirikali b’umutwe w’ingabo zidasanzwe wa Turukiya. Abandi bantu batandatu nabo bakekwaga kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bo bagizwe abere.

Bose leta ya Turukiya ivuga ko bayoboka umuvugabutumwa Fethullah Gulen uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu Turukiya imushinja kuba ari we wari ku isonga ry’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Recep Tayyip Erdogan mu 2016. Ni ibirego Gulen we n’umuryango ayobora bahakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG