Uko wahagera

Tuniziya: Noureddine Bhiri Wahoze ari Ministri w'Ubutabera Ariyicisha Inzara


Umwe mu bayoboke b'ishyaka Ennahdha riyobowe na Noureddine Bhiri wigeze kuba ministiri w’ubutabera muri Tuniziya, mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Kais Saied
Umwe mu bayoboke b'ishyaka Ennahdha riyobowe na Noureddine Bhiri wigeze kuba ministiri w’ubutabera muri Tuniziya, mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Kais Saied

Umunyapolitike Noureddine Bhiri wigeze kuba ministiri w’Ubutabera muri Tuniziya, umaze iminsi afunze, yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara.

Ibi byavuzwe na bamwe mu nkoramutima ze bagiye kumusura mu bitaro, mu kiganiro bahaye ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP.

Bhiri asanzwe ari umuyobozi w’ishyaka rya kiyisilamu Ennahdha ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kais Saied. Aho uyu munyapolitike, wafashwe kuwa gatanu n’abantu bambaye imyenda ya gisivili, aho afungiwe hari hataramenyekana.

Ishyaka Ennahdha ryari mu mashyaka akomeye muri Tuniziya kugeza ubwo Perezida Kais Saied yiyeguriraga ubutegetsi bwose amaze gusenya guverinema n’inteko ishinga amategeko.

Ku cyumweru, abayoboke b’ishyaka Ennahdha bari basohoye impuruza ivuga ko ubuzima bw’uwo munyapolitike butifashe neza.

Gusa, abamwegereye bavuganye na AFP bemeza ko atarembye. Abo bakomeza bavuga ko ikipe ya komisiyo ishinzwe kurwanya iyica rubozo n’abakozi ba komisiyo y’uburenganzira bwa muntu b’umuryango w’abibumbye basuye Bhiri aho arwariye mu mujyi wa Bizerte kuri iki cyumweru,

Bavuga ko kuva agifatwa, Bhiri yanze kurya no kunywa imiti.

Agence France-Presse

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG