Uko wahagera

Perezida Trump Yikomye Irani n’Ubushinwa muri ONU


Perezida Donald Trump wa Amerika mu nama ya ONU ijejwe umutekano i New York, U.S.A, itariki 26/09/2018.
Perezida Donald Trump wa Amerika mu nama ya ONU ijejwe umutekano i New York, U.S.A, itariki 26/09/2018.

Uyu munsi, Perezida wa Amerika Donald Trump yayoboye inama y’inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi ku cyicaro cyayo i New York.
Mu ijambo rye ryo kuyifungura, yikomye cyane Irani avuga ko ari yo ya mbere ku isi itera inkunga iterabwoba. Perezida Trump yavuze ko igihugu cyitwara gutyo kidashobora kwemererwa gutunga intwaro za kirimbuzi, kandi ko Amerika izakomeza gukaza ibihano kuri Irani.

Ejo, mu ijambo yagejeje ku Nama Rusange y’umuryango w’abibumbye, Perezida Trump yari yasabye ibihugu by’isi “guha akato Irani igihe cyose ikomeje ubushotoranyi bwayo.”

Naho Perezida Hassan Rouhani wa Irani yabwiye iyi nama ko nta gihugu na kimwe gishobora kujya mu mishyikirano ku ngufu.

Muri iyi nama y’uyu munsi, Perezida Trump yareze kandi Ubushinwa ko bwivanga mu matora y’Amerika yo mu kwezi kwa 11 gutaha.

Yavuze ngo “Ntibanshaka, kandi ntibashaka ko dutsinda aya matora, kubera ko ari jye perezida wa mbere w’Amerika ukosoye ibitagenda neza mu bucuruzi hagati y’Amerika n’Ubushinwa.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi, yahakanye ibirego bya perezida w'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG