Uko wahagera

Trump Yafashe Icyemezo co Gukura Ingabo ze muri Siriya


Perezida wa Amerika Donald Trump
Perezida wa Amerika Donald Trump

N’ubwo atagaragaza neza mu bikorwa intsinzi ye, ariko perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump avuga ko yatsinze bidasubirwaho urugamba igihugu cye kirwana n’umutwe w’iterabwoba Islamic State, witwaza amahame y’idini rya Islamu muri Siriya. Trump avuga kandi ko ingabo za Amerika zigomba guhita zitahuka zikava muri Siriya nta gisibya.

Iri tangazo perezida Trump yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ryatunguye abayobozi ba gisirikari, abagize inteko ishinga amategeko n’abandi bayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu nabo bavuga ko batunguwe n’iyo myato yivugwa na Trump mu gihe ahubwo bo bavuga ko urugamba rugeze ahakomeye.

Muri uko kuvuguruzanya Perezida Trump yongeye kugaragara mu mashusho avuga ati: “abasore bacu n’inkumi mu myenda ya gisirikari bakubitiye ahababaza ako gatsiko k’iterabwoba, nimubareke batahe, bakoze akazi gakomeye.”

Muri iyo ntambara yo kurwanya iterabwoba mu burasirazuba bwo hagati Amerika yifashishije imitwe y’ingabo z’aba Kurds, bayifashije cyane kuri uru rugamba. Kuba Trump afashe iki cyemezo abenshi mu buyobozi bwe bemeza ko ari nk’igikorwa cy’ubugambanyi ku ngabo z’aba Kurds, kandi ko ibi bigaragara nko gushumuriza abaturage bo mu bwoko bw’aba Kurds imitwe y’iterabwoba igiye kubibasira.

Kuba kandi bararwanije ubutegetsi bwa Bashar Al-Assad bushyigikiwe n’Uburusiya na Iran bizabagwa nabi cyane kuko byitezwe ko bazabihimuraho mu gihe ingabo z’Amerika zizaba zatashye.

Ingabo zafashije Amerika mu ntambara yashoje muri Siriya nabyo byaciwe intege n’iki cyemezo cya Trump. Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubudage byo bivuga ko intambara igikomeye, ko n’ubwo igihugu bafataga nk’umunywanyi wabyo Amerika kibitabye mu nama kikabatererana ku rugamba, byo bitazavana abasirikari babyo muri Siriya intambara itararangira.

Perezida w’Uburusiya buhanganye na Amerika muri Siriya yakiriye neza icyi cyemezo cya Perezida Trump, gusa yagaragaje ko afite impungenge ko inzego z’ubuyobozi zitandukanye muri Amerika zazavuguruza icyi cyemezo cya Trump ntabashe kugishyira mu bikorwa uko yabyifuje.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG