Uko wahagera

Trump Yaciye Iteka kuri Rusansuma


Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane araca iteka ryongera ingingo itegeka ko ikibazo cy’ubwenegihugu gishyirwa ku rupapuro rw’ibarura ry’abatuye muri Amerika riteganyijwe umwaka utaha.

Mu byumweru bibiri bishije urukiko rw’ikirenga rwari rwategetse ko iyo ngingo ikurwamo, kuko rwasanze ishobora gutuma bamwe mu batuye Amerika banga kwitabira icyo gikorwa kubera gutinya kuvuga inkomoko yabo. Ibyo byazagira ingaruka mu kugena uko uduce dutandukanye duhagarirwa mu myanya ya politike.

Urukiko rwari rwasabye leta ya Trump kurwumvisha impamvu nyayo baheraho bashaka ko iyo ngingo iboneka muri rusansuma. Hari hashize imyaka 70 ikuwe mu mpapuro za rusansuma.

Igikorwa cyo kubarura abatuye Amerika kizatangira mu kwezi kwa kane umwaka utaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG