Uko wahagera

Trump Yababariye Bamwe mu Banyepolitike Bahoze mu Nzego


Rod Blagojevich wahoze ari Guverineri wa Leta ya Ilinoyi
Rod Blagojevich wahoze ari Guverineri wa Leta ya Ilinoyi

Ku munsi w’ejo, Perezida Donald Trump yatanze imbabazi ku bantu bari barakoze ibyaha avuga ko bitari biremereye. Muri bo harimo uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Ilinoyi ukomoka mu ishyaka ry’Abademokrate Rod Blagojevich wagerageje kugurisha umwanya w’umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’Amerika.

Umwanya yari agiye kugurisha wo muri sena wari uwa Barack Obama, mbere yo kuba perezida. Blagojevich w’imyaka 62 yagombaga kurangiza igihano cye mu kwezi kwa Gatanu muri 2024.

Amaze gufungurwa, Blagojevich yashimiye Prezida Trump, agira ati ibyo akoze ndakeka ari ibintu bigomba gushimirwa ku ruhare rwanjye. Abademokrate benshi b’ibikomerezwa bakomeje kumvikana basaba ko Blagojevich yagabanyirizwa ibihano kuko byari bikaze cyane, mu gihe abo mu ishyaka ry’Abarepublikani bo bumvikanye basaba Prezida Trump ko yakarishya ibihano kuri Blagojevich.

Abandi bahawe imbabazi na Prezida Trump ni Bernie Kerik wahoze ari Komiseri wa Polisi mu mujyi wa New York, ndetse na Edward DeBartolo Jr wahoze afite ikipe ya Football yo mu mujyi wa San Fransisco muri Califonia.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG