Uko wahagera

Trump Ashyigikiye Umukandida Uregwa Ubushurashuzi


Roy Moore urimo guhatanira umwanya wo guhagararira leta ya Alabama muri sena.
Roy Moore urimo guhatanira umwanya wo guhagararira leta ya Alabama muri sena.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa mbere yatangaje ko ashyigikiye kandidatire y'umurepubulikani Roy Moore urimo guhatanira umwanya wo guhagararira leta ya Alabama muri sena.

Amushyigikiye mu gihe abandi bakomeye mu ishyaka ry'aba republikani bo basaba Moore kuva mu matora kubera ibirego by'uko ubwo yari mu myaka 30 yaba yarahohoteye abakobwa b'abangavu; hashize imyaka ibarirwa muri 40.

Mu rukerera perezida Trump yanditse ku rubuga rwa Twitter agira ati "Kuba abademocratse baranze gutanga ijwi na rimwe bashyigikira ibyo kugabanya imisoro, birerekana ko dukeneye umuntu nka Roy Moore ngo dutsinde "

Perezida Trump yongeyeho ko abarepublikani bakeneye ijwi rya Roy mu kurwanya ibyaha, gukumira abimukira, kubaka urukuta ku mupaka wa Mexique, kongera ingengo y'imari y'igisirikare, kurwanya ibyo kuvanamo inda; guteza imbere uburenganzira bwo gutunga intwaro n'izindi ngingo.

Trump yavuze ko umudemokarate Doug Jones uhanganye na Roy adakwiye gutorwa.

Hari abagore babiri bashinja bwana Moore ko yabahohoteye ubwo yari umushinjacyaha agifite imyaka ibarirwa muri 30 bo bakiri abangavu, abandi babiri kuri ubu bari mu myaka 50 bo bavuga ko yabateshaga umutwe abatererta bakiri bato.

Aya matora ni ay'ugomba kurangiza imyaka itatu isigaye ya manda y’umusenateri wo muri Alabama; agasimbura bwana Jeff Sessions wagizwe minisitiri w'ubutabera n'intumwa nkuru ya leta mu buyobozi bwa Trump.

Mu gihe Trump ashyigikye kandidatire ya Moore, abandi bakomeye mu ishyaka ry'abarepubulikani barashaka ko akuramo akarenge. Muri bo harimo umuyobozi wa Sena Mitch McConnell na perezida w'umutwe w'abadepite Paul Ryan; kimwe na Mitt Romney na John McCain bombi bigeze guhatanira kuyobora Amerika.

Bamwe bavuga ko Moore aramutse anatorewe kujya muri Sena yahita yirukanwa kubera ibirego by'imyitwarire mibi y'ihohotera rishingiye ku gitsina. McConnell yatangaje kuri iki cyumweru ko biri mu maboko y'abanya Alabama kuba Moore yatorwa, kandi ko aramutse atsinze akanama ka Sena gashinzwe imyitwarire kakwiga niba ibirego by'aba bagore bikwiye guhabwa agaciro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG