Uko wahagera

Prezida Donald Trump Aragaragaza uko Igihugu Gihagaze


Kuri uyu wa kabili Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika aravuga ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze. Ni ku nshuro ya kabili perezida Trump agiye kubikora kuva atowe.

Iri jambo ararivugira mu ngoro y’inteko ishingamategeko imitwe yombi iteranye. Insaganyamatsiko y’ijambo rye ni ‘uguhitamo ubuzima buhebuje.’

Amakuru dukesha umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu avuga ko iryo jambo riri bwibande ku kibazo cy’abimukira n’umutekano ku mipaka , guha agaciro imirimo ikorerwa muri Amerika n’abayikora, kugabanya ibiciro by’imiti no guhagarika ibyo yise intambara zihoraho.

Iryo jambo ararivuga nyuma y’igihe gito ishyaka rye ry’Abarepubulika ritakaje ubwiganze mu mutwe w’abadepite.

Iri ni ri jambo yagombaga kurivuga tariki ya 29 y’ukwezi kwa mbere ariko azagusabwa n’umuyobozi w’umutwe w’abadepite Nancy Pelosi kurisubika kuko hari imwe mu milimo ya leta yari imaze igihe ifunze kubera kutumvikana ku ngengo y’imali ya leta.

Ijwi ry’Amerika rirabagezaho iryo jambo uko ryakabaye tubinyujije ku rubuga rwacu rwa Facebook ari rwo VOA Radiyoyacu guhera isa kumi za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG