Uko wahagera

Kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare


Gen. Kayumba Nyamwasa, Col. Karegeya, Gahima Gerard na Maj. Rudasingwa Teoneste bazoburanishwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare badahari.

Gen. Kayumba Nyamwasa, Col. Karegeya, Gahima na Maj. Rudasingwa bagiye kuburanishwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare badahari. Abantu bane bahoze bakomeye mu butegetsi bwa FPR Inkotanyi, bahunze u Rwand, bagiye gutumizwa ahantu hatazwi, bazakurikiranwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare. Abo ni Gen Kayumba Nyamwasa wabayeho umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Col Karegeya Patrick wakuriye urwego rw’iperereza ryo hanze ry’igihugu, Gahima Gerard wahoze ari umushinjacyaha mukuru na Maj Rudasingwa Theogene wakuriye abakozi muri Perezidansi ya Repubulika. Bararegwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare ibyaha bitandukanye.

Icyemezo cyashyizwe ahagaragara n’urukiko rukuru rwa gisirikare, cyigaragaza ko baregwa ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo; ibyaha bihungabanya Leta; ibyaha byo gukurura amacakubiri; ibyaha byo gusebanya n’ibitutsi; n’ icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. By’umwihariko kuri Gen. Kayumba na Maj. Rudasingwa, banakurikiranweho n’icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Urukiko rukuru rwa gisirikare ruvuga ko bagomba kurwitaba mu rubanza baregwamo n’ubushinjacyaha, bitarenze ku ya 15 y’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2010. Ko mu gihe batazarwitaba, bazacibwa urubanza nk’abatorotse igihugu cyangwa abihishe ubutabera.

N’ubwo bose uko ari bane babarizwa mu buhungiro Gen. Kayumba na Col. Patrick Karegeya babarizwa muri Afrika y’Epfo. Naho kuri Maj. Rudasingwa na Gahima babarizwa muri Amerika. Urukiko rukuru rwategetse ko icyi cyemezo cyimanikwa kizabera ahantu hatandukanye mu Rwanda honyine. Aho ni ku kicaro cy’urukiko rukuru; ku biro by’uturere bwa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge no k’ ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu.

Bose uko ari bane Gen. Kayumba, Col Karegeya, Maj Rudasingwa na Gahima, mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2010, basohoye inyandiko bagaragaza ko ubutegetsi bwa Kagame ari ubw’igitugu , butubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bwamunzwe na ruswa. Guverinoma y’u Rwanda ariko, yamaganye yivuye inyuma iyo nyandiko yabo.

XS
SM
MD
LG