Uko wahagera

Tombola ya 2023 yo Gutura no Gukorera muri Amerika Yatangiye


Tombola ngarukamwaka bita DV Lottery, cyangwa tombola ya Green Card, yatangiye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 6 y'ukwa 11, 2021. Ni tombola yo kugerageza amahirwe yo kuza gutura no gukora muri Leta zunze ubumwe z'Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko. Yitwa DV Lottery 2023.

Iyi tombola izamara ukwezi kumwe gusa. Izarangira kuwa kabiri, tariki ya 9 y'ukwezi kwa 11, 2021 saa sita y'amanywa ku isaha ya Washington D.C. (ni ukuvuga saa moya y'ijoro ku masaha ya Bujumbura na Kigali).

DV Lottery ni iya guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ikorwa ku buntu. Nta faranga na rimwe bagusaba kugirango uyikore. Ikorerwa kuri Internet gusa. Urubuga rwayo rwihariye ni https://dvprogram.state.gov/. Ni rwo rwonyine rukumbi wemerewe gukoresha. Ugomba kwitondera izindi mbuga zikubeshya.

Iyo umaze kwinjira muri uru rubuga, bakubaza kubanza gusoma amabwiriza neza witonze, mbere yo kuzuzamo ibyo usabwa.

Ariko muri make cyane, iyo wujuje ukabyohereza bikagenda, irinde kongera kujya kuzuza bwa kabiri. Naho ubundi waba wiyobeye. Iyo bimaze kugenda, urubuga rukwereka ko byagiye koko, rukaguha nimero ibyemeza. Yishyingure neza, kuko ni yo uzakoresha igihe kigeze kugirango umenye ko watsinze tombola guhera ku itariki ya 8 y'ukwa gatanu 2022, na none ku rubuga dvprogram.state.gov

Usabwa aderesi y'aho utuye, niba wubatse cyangwa se niba uri ingaragu, umwirondoro n'ifoto byawe n'iby'ab'umuryango wawe ushaka gusabira visa ya "Green Card). Kandi nyuma yaho ntuzafunge aderesi ya e-mail yawe wujujeho.

Usabwa gushyiramo nimero ya pasiporo (agatabo k'abajya mu mahanga) yawe, igihugu cyayiguhaye, n'igihe izarangirira. Ntigomba kuba yararengeje igihe. Abawe bakiri bato bo ntibarebwa n'ibi bya pasiporo.

Ugomba kuba ufite byibura amashuri yisumbuye cyangwa ikingana nayo, cyangwa se ufite uburambe byibura bw'imyaka ibiri ku kazi mu gihe cy'iyi myaka itanu ishize.

DOS

https://dvprogram.state.gov/

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG