Uko wahagera

Rex Tillerson Ashoje Uruzinduko muri Afurika


Rex Tillerson na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta
Rex Tillerson na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Rex Tillerson, agomba kurangiza urugendo rwe muri Afurika no kugaruka i Washington byihutirwa. Ni ukuvuga umunsi umwe mbere y’igihe cyari giteganijwe, nk’uko umwe mu bamwungirije, Steve Goldstein, yabitangaje.

Tillerson agomba kuza kwita ku kibazo cya Koreya ya Ruguru, nyuma y’aho Perezida Donald Trump atangarije ko yiteguye guhura n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru. Kim Jong-un, bitarenze ukwezi kwa gatanu gutaha.

Uyu munsi, Tillerson yari i N’Djamena muri Cadi, aho yabonanye na Perezida Idriss Deby. Nyuma yaho, Tillerson yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ishobora gukura Tchad ku rutonde rw’ibihugu Perezida Trump yakomanyirije mu bya viza mu kwezi kwa cumi gushize.

Yasobanuye ko Tchad yateye intambwe igaragara mu rwego rwo “kugenzura cyane ibya pasiporo zayo” no gusangira amakuru na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Tillerson yavuye muri Cadi ajya i Abuja muri Nijeriya kuganira na Perezida Muhammadu Buhari. Arahava ahita ataha. Umwungirije Steve Goldstein avuga ko Tillerson azagera i Washington ejo mu gitondo kare, ahite atangira inama zirebana na Koreya ya Ruguru, ibiciro by’ibicuruzwa byinjira muri Amerika, n’ubuhamya agomba gutanga mu nteko ishinga amategeko mu minsi iri imbere kuri minisiteri ayobora.

Muri uru ruzinduko arangije muri Afrika, mbere ya Cadi na Nijeriya, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yasuye Kenya, Etiyopiya na Djibouti.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG