Uko wahagera

Ikinyamakuru “Rwanda Newsline” Carafashwe


Polisi y’u Rwanda, yarafashe ikinyamakuru kigenga “Rwanda Newsline”, gisohoka m’ururimi rw’icyongereza

Polisi y’u Rwanda, yarafashe ikinyamakuru kigenga “Rwanda Newsline”, gisohoka m’ururimi rw’icyongereza. Icyo kinyamakuru cyandikwa na sosiyete RIMEG, yandika ikinyamakuru Umuseso. Kuya 28 z’ukwezi kwa7, polisi y’u Rwanda yafatiye icyo kinyamakuru i Gatuna, ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, kivuye mu icapiro mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa polisi, Eric Kayiranga, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko polisi yafashe icyo kinyamakuru bitewe n’uko kitujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo gikomeze gukorera mu Rwanda. Kayiranga yongeyeho ko bagifashe bakurikije itangazo ry’inama nkuru yitangazamakuru, rikumira ibinyamakuru bishobora gusohoka kandi bitemewe.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuseso akaba n’umwanditsi mukuru wa Rwanda Newsline, Didas Gasana, we yadutangarije ko yibaza impamvu itangazo ry’inama nkuru y’itangazamakuru ryahuriranye n’isohoka ry’ikinyamakuru cyabo. Ati”polisi yagifashe kubera ko cyandikwa n’abanyamakuru b’Umuseso mu rwego rwo kuniga itangazamakuru”.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inama nkuru y’itangazamakuru, ryamenyesheje ko amaradiyo 19 n’ibinyamakuru 22 mu binyamakuru birenga 60 byasohokaga aribyo byemerewe kugeza ubu gukorera mu Rwanda kubera ko byujuje ibisabwa n’itegeko. Mu byujuje ibyangombwa, nti harimo ikinyamakuru Umuseso, n’Umuvugizi byanahagaritswe. Nti hanagaragara ko ikinyamakuru Umurabyo, abayobozi bacyo bafunze. N’ikinyamakuru Rwanda Newsline polisi yafashe nti cyirangwamo.

Polisi y’u Rwanda yaherukaga guta muri yombi ikinyamakuru mu mwaka wa 2009. Ubwo yafataga ikinyamakuru Umuco cyivuye nabwo mu icapiro i Bugande.

XS
SM
MD
LG