Uko wahagera

Tennessee: Umurundi Yabaye Intwari Atabara Abakirisu Bagira Baraswe


Nkuko ababibonye babitangarije Televiziyo News 2 ikorera muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville byabereyemo, umugabo witwa Desire Baganda wari wicaye inyuma mu rusengero yahagurutse aho yari ari ajya imbere ku gituti aho yahise akura imbunda mu rwubati atangira kuyitunga ku mbaga y'abari baje gusenga.

Amashusho ya kamera yo mu rusengero rw'Abapantekote rwa Nashville Light Mission, rw'Abarundi, byabereyemo yerekanye umuyobozi warwo Pasteri Ezekiel Emmanuel Nzojibwami asumira uwo Desire Baganda amuturutse inyuma amufata amaboko yombi bityo n'abandi bahita bamwunganira baramufata kugeza igihe polisi yaziye.

Polisi ya Nashville yemeje ko Desire Baganda w'imyaka 26, ubu uri mu maboko yayo, akurikiranyweho ibyaha 15 birimo icyaha cyo guteza urugomo no gushaka kugira nabi ukoresheje intwaro.

Kurikirana Pasitori Ezechiel Arongoye urwo rusengero aho yiganira umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Frederick Nkundikije uko vyagenze

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:46 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG