Uko wahagera

Tanzaniya Yasabye Kwinjira mu Mugambi Rusange COVAX w’Ikingira rya COVID-19


Tanzaniya ifite icyizere cyo kuzinjira muri iyo gahunda ya COVAX. Nk’uko ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryabivuze uyu munsi kuwa kane, ni nk’ikimenyetso cya nyuma kigaragaza ko igihugu cyahinduye imyumvire nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida, John Magufuli mu kwezi kwa gatatu, wahitanywe na COVID-19 kandi utarashiraga amakenga urukingo rwayo.

Umuyobozi muri OMS yavuze ko inkingo zishobora kugera muri Tanzaniya, igihugu gituwe n’abantu miliyoni 58, bitarenze ibyumweru bibiri.

Kuva agiye ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu, Perezida mushya wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yashakishije uburyo yagarura Tanzaniya mu murongo w’ubuzima rusange washyiriweho guhangana na COVID-19.

Iki gihugu ni kimwe muri bine byo ku mugabane w’Afurika bitari byatangira gahunda y’ikingira ry’iyi ndwara nk’uko ikigo gishinzwe gucunga no kurwanya indwara muri Afurika kibivuga.

Umuyobozi w’icyo kigo cya OMS mu karere, Matsidido Moeti, yavugiye mu nama n’abanyamakuru ati: “Twakiriye amakuru ko Tanzaniya, ubu ku mugaragaro irimo kwinjira mu mugambi COVAX”.

Richard Mihigo, nawe wa OMS, ushinzwe gahunda y’inkingo muri Afurika, yavuze ko Tanzaniya yateye intambwe za mbere, itanga urupapuro rusaba kwinjira mu mugambi COVAX, ikaba yaranatangiye kwitegura wo kwakira inkingo.

Mihigo yabwiye abanyamakuru ati:” Twizeye ko inkingo zizagera mu gihugu mu byumweru bibiri biri imbere”.

Abategetsi ba Tanzaniya ntibahise baboneka ngo bagire icyo batangagariza ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters dukesha iyi nkuru. (Reuters)

Ikindi kigaragaza ko imyitwarire y’igihugu yahindutse, ni ukuntu Minisitiri w’imali yavuze mu cyumweru gishize ko guverinema yasabye ikigega mpuzamahanga cy’imali FMI, inguzanyo ya miliyoni 571 z’amadalari yo gufasha igihugu guhangana n’ibibazo by’ubukungu byatejwe n’icyorezo.

FMI yavuze ko Tanzaniya izasabwa kubanza kwerekana imibare igaragaza ubwandu bwa virusi ya corona nka bumwe mu buryo buzifashishwa mu biganiro birebana n’iyo nguzanyo.

Tanzaniya mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2020, yahagaritse gutanga amakuru ku barwayi ba COVID-19 n’impfu zaturukaga kuri iyo ndwara. N’ubwo izindi ngamba zahindutse ku buyobozi bwa perezida mushya, igihugu nticyari cyongera gutangaza iyo mibare ku mugaragaro.

Moeti yagize ati: “Turashishikariza dukomeje igihugu, ubu kigiye kwita ku kibazo binyuze mu nkingo, gusangira na twe amakuru, bityo tukabasha kugira uruhare runini mu gufasha -- nko mu gufata icyerekezo, gutegura, aho ibintu byatangirira, icyakwibandwaho, ibyo bikaba byashoboka gusa ari uko dushingiye ku bimenyetso byibanze”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG