Uko wahagera

Tanzaniya Yanse Kuvugurura Komisiyo y'Igihugu y'Amatora


Perezida waTanzaniya John Magufuli
Perezida waTanzaniya John Magufuli

Leta ya Tanzaniya yanze ibyifuzo by’abatavuga rumwe nayo basaba amavugurura muri komisiyo y’igihugu y’amatora. Ni mu gihe muri icyo gihugu amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ishyaka rikomeye rya Chadema rivuga ko iyo komisiyo itigenga kuko ngo imaze kugaragaza ko ikorera inyungu z’ishyaka riri ku butegetsi rya CCM rikuriwe na Perezida John Magufuli.

Ambassade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo iherutse gusaba ko habaho amavugururwa maze iyo komisiyo igakorera mu bwisanzure.

Ku ruhande rwa leta, ministiri w’intebe Kassim Majaliwa yabeshyuje ayo makuru. Avuga ko iyo komisiyo yashyizweho hakurikijwe itegeko nshinga ry’igihugu ritegeka ko igomba gukora mu bwisanzure kandi yigenga.

Kuri uyu wa mbere washyize, Freeman Mbowe ukuriye ishyaka Chadema yavuze ko komisiyo y’amatora itigenga kuko perezida afite ububasha n’ubushobozi bwo gushyiraho no kwirukana abayobozi bayo.

Komisiyo y’amatora muri Tanzaniya ifite ububasha bukomeye kuko itegeko nshinga riyiha ubushobozi bwo gutangaza ibyavuye mu matora bitavuguruzwa.

Biteganyijwe ko perezida Magufuli wagiye kubutegetsi mu mwaka wa 2015 aziyamamariza manda ya kabili mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi umwaka utaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG