Uko wahagera

Impungenge kw'Itunganywa ry'Amatora Rusange muri Tanzaniya


Kandida w'umugambwe Chadema muri Tanzaniya, mu matora y'umukuru w'igihugu, Edward Lowassa yabaye mu 2015
Kandida w'umugambwe Chadema muri Tanzaniya, mu matora y'umukuru w'igihugu, Edward Lowassa yabaye mu 2015

Ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya rirasaba ishyirwaho rya komisiyo yigenga y’amatora biturutse ku mpungenge z’uko abantu bahohoterwa mbere y’itora rusange riteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ishyaka rya Perezida John Magufuli CCM rimaze igihe ku buyobozi, ryatsindiye 99 kw’ijana by’imyanya mu kwezi kwa 11 mu matora y’inzego z’ibanze. Ni amatora ibihugu by’Amerika n’Ubwongereza byavuze ko atizewe kandi ko atabaye mu mucyo.

Perezida Magufuli yagiye ku butegetsi mu 2015, nk’umugabo uzarwanya ruswa, wari ufitiwe icyizere, ariko kuva icyo gihe aranengwa kuba ayoboresha igitugu.

Byitezwe ko aziyamamariza manda ya kabiri mu matora yo mu kwezi kwa 10. Umuyobozi w’ishyaka Chadema, ritavuga rumwe n’ubuyobozi, Freeman Mbowe, yavuze ko itegekonshinga rikwiye kuvugururwa kugira ngo habeho “komisiyo yigenga y’amatora” kubera ko iriho, perezida ashobora gushyiraho cyangwa agakuraho abayobozi bayo.

Ishyaka Chadema ryasabye ko amatora yo mu mwaka ushize y’abayobozi ku nzego z’ibanze za leta, ataritabiriwe asubirwamo. Ryanasabye ishyirwaho ry’itsinda ry’ubwiyunge ryo guhindura umwuka wa politiki uri mu gihugu.

Mbowe yabivuze yifashishije ibaruwa yoherereje Perezida Magufuli. Yayisomeye abanyamakuru uyu munsi kuwa mbere. Yavuze ko “ubumwe bw’igihugu burimo gusenyuka”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG