Uko wahagera

Tanzaniya: Undi Munyamakuru Yatawe Muri Yombi


Joseph Gandye, umunyamakuru ukorera televiziyo iharanira uburenganzira bwa muntu
Joseph Gandye, umunyamakuru ukorera televiziyo iharanira uburenganzira bwa muntu

Umunyamakuru w’Umunyatanzaniya yatawe muri yombi ashinjwa icyiswe gutangaza inkuru itari yo. Umwunganizi we mu by’amategeko yavuze ko yari yatangaje inkuru ku bugizi bwa nabi bwa polisi mu nkubiri yo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Joseph Gandye, ukorera televiziyo yitwa Watetezi yatawe muri yombi kuwa kane mu murwa mukuru w’ubucuruzi Dar es Salaam arazwa muri kasho ya polisi.

Umwunganizi we mu by’amategeko Jones Sendodo, yavuze ko kuri uyu wa gatanu yajyanywe ahitwa Iringa mu majyepfo ya Tanzaniya.

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzaniya ryashinze televiziyo Watetezi umwaka ushize, ryavuze ko Gandye yatawe muri yombi nyuma yo gutangaza inkuru ivuga ko abapolisi b’ahitwa Iringa bahatiye imfungwa 6 gukorana imibonano mpuzabitsina mu myanya yagenewe gusohora imyanda.


Ifatwa rye ribaye nyuma y’ukwezi kumwe undi munyamakuru w’Umunyatanzaniya Eric Kabendera atawe muri yombi ku mpamvu zanenzwe n’amatsinda aharanira uburenganzira bwa muntu.

Kabendera, umunyamakuru wubashywe kandi uzwiho kunenga leta, yabanje kubazwa ibyerekeye ubwenegihugu bwe mbere yuko bamukangisha kumushinja gukoresha ibiyobyabwenge. Ariko bigeze mu rukiko bahinduye ibirego bamurega kugira uruhare mu mitwe y’abagizi ba nabi n’ibyaha birebana n’amafaranga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG