Uko wahagera

Tanzaniya: Umunyamakuru Eric Kabendera Yarekuwe


Eric Kabendera
Eric Kabendera

Urukiko mu gihugu cya Tanzaniya rwafunguye umunyamakuru Eric Kabendera nyuma yuko yemeye ibyaha ashinjwa birimo kutishyura imisoro n’iyezandonke.

Amaze kwemera ibyo byaha no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 275 z’amashilingi ya Tanzaniya, umucamanaza Janeth Mtega yahise ategeka ko arekurwa.

Kabendera ufatwa nk’umunyamakuru ukomeye mu gutara no kwandika inkuru zicukumbuye yafashwe mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize nyuma y’inkuru yasohoye mu kinyamakuru The East African agaragaza ubwumvikane buke buri mu ishyaka CCM riri ku butegetsi muri Tanzaniya.

Muri iyo nkuru yerekanye ko Perezida John Magufuli atihanganira abanega imiyoborere ye, kandi ko yakomeje kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru kuva ageze ku butegetsi mu 2015.

Agifungurwa, umunyamakuru Kabendera yavuze ko yishimye kuba yongeye kwisanzura ashimira ababigizemo uruhare bose. Yagize ati “Sinatekerezaga ko nzarekurwa vuba.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kuvuga ko umunyamakuru Kabendera yaba yarafunzwe azira impamvu za politike no kugaragaza ibitagenda neza mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG