Uko wahagera

Tanzaniya: Abakuze Bari mu Buhungiro Bijihije Umunsi Wabagenewe mu Bukene


Umwe mu bageze mu za bukuru mu nkambi ya Nduta muri Tanzaniya

Taliki ya mbere y'ukwa cumi ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wagenewe abageze mu za bukuru.

Uyu munsi ugeze impunzi z'Abarundi ziri muri icyo kiciro mu nkambi ya Nduta iri muri Tanzaniya zugarijwe n’ibibazo bitoroshye.

Inkambi ya Nduta ituwemo n'abageze mu za bukuru barenga gato 12500 nkuko byemezwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi (HCR). Muri abo ababarirwa mu 6000 ni bo bahabwa infashanyo zikwiye, bityo abasigaye bose bakitotombera uburyo babayeho.

Abatuye kure y’ibiro ni bo akenshi bacikanwa kuko baba aba nyuma bigatuma badahabwa zimwe mu mfashanyo kubera zishira bataragerwaho.

Bamwe mu bahaye ikiganiro ijwi ry’Amerika basaba amashyirahamwe agenewe gufasha impunzi kwita cyane ku bageze mu za bukuru kugira ngo babeho neza mu buzima bwo mu buhungiro.

Ikindi kibazo gikomereye abageze mu za bukuru ni ibiribwa by’ubwoko bumwe kandi bidahagije bahabwa, bityo ntibabashe kubona indryo yuzuye. Igihe cyose impunzi zihabwa amashaza n'ifu y'ibigori. Ibyo bisaba ko bigurira ibindi biribwa bisabwa mu kubona indryo yuzuye bityo udafite amafaranga yo kubigura agasigarira aho. Icyo na cyo ni ikibazo kitaboroheye.

Mu gihe umunsi w'abageze mu za bukuru wizihizwa ku rwego mpuzamahanga, abo mu nkambi ya Nduta basaba leta ya Tanzaniya yabakiriye, HCR, n'imiryango itanga izo nfashanyo kubitaho cyane no kutarobanura mu gutanga imfashanyo.

Iki kibazo leta ya Tanzaniya yakiriye izi mpunzi irakizi. Umuyobozi ushinzwe impunzi muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu muri Tanzaniya, Sudi Mwakibasi, mu nama zitandukanye afatiramo ijambo, ahora asaba imiryango itanga imfashanyo gutanga izihagije ku mpunzi zose zitarinze kwisobanura no gusaba.

Muri Tanzaniya Impunzi Zigeze mu za Bukuru Ntizorohewe n'Imibereho
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:45 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG