Uko wahagera

Tayiwani: Umutingito Wahitanye Abantu 11.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, mu majyepfo ya Taiwani, habaye Umutingito w’isi wari ku gipimo cya 6.4.

Ibitangazamakuru bivuga ko, inyubakwa nyinshi zasenyutse mu mujyi wa Tainan, harimo amazu bacumbitsemo. Kugeza ubu, haravugwa abantu 11 bahitanwe n'uwo mutingito. Gusa, uyu mubare ushobora kwiyongera. Amazu menshi na yo yasenyutse.

Ibiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bikurikirana n’iby’imitingito, byavuze ko uwo mutingito wabereye mu bilometero hafi 10, munsi y’ubutaka. Wabereye ku bilometero bigera kuri 31, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Tainan, umujyi utuwe n’abantu hafi, miliyoni 2.

Uyu mujyi wa Tainan ukunze kwibasirwa n’imitingito.

XS
SM
MD
LG