Uko wahagera

Syria Ikomeje Guhangayikisha Amahanga


Igihugu cya Syria gikomeje guhangayikisha amahanga nyuma y'imivu y'amaraso ikomeje kumeneka.

Turkiya irasaba ko urugaga mpuzamahanga rwagerageza guhagarika imivu y’amaraso muri Syria. Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya Ahmet Davutoglu ejo kuwa gatatu yasabye ko hakorwa inama yihutirwa y’ibihugu by’akarere n’ibihangange byo kw’isi yasuzuma icyo kibazo. Yasobanuye ko Turkiya yiteguye kwakira iyo nama.

Abakurikirira hafi ibibera muri Syria bemeza ko Turkiya ifite ibyangombwa byose byo kuba yakwakira iyo nama. Ku ruhande rumwe Turkiya ituranye na Syria, ni kimwe mu bihugu bigize OTAN, imaze igihe ikorana cyane n’Amerika, kandi ifitanye umubano unoze n’ibihugu byinshi by’Afurika ya ruguru n’ibyo mu burasirazuba bwo hagati.

XS
SM
MD
LG