Leta y’inzibacyuho ya Sudani yakuyeho itegeko ryabuzaga abagore imwe mu myambarire yafatwaga nk’idakwiriye rikanababuza kunywa inzoga. Leta kandi yasheshe ishyaka ryahoze ku butegetsi, isaba ibintu bibiri by’ingenzi ku bigaragambya bashyigikjiye demokarasi muri Sudani.
Ministri w’Ubutabera muri Sudani Nassraddeen Abdulbari yavuze ko amatora yo gukuraho iryo tegeko no gusesa ishyaka rya National Congress Party ari intambwe ikomeye itewe y’impinduramatwara muri Sudani.
Abantu 11 mu bagize akanama k’ubuyobozi bushya muri Sudani n’abaministri 23 batoreye iseswa ry’ishyaka rya National Congress Party n’ifatirwa ry’imitungo yaryo.
Abdulbari aravuga ko iri tegeko ryakuweho ryari ryarateye ikubitwa, ihohoterwa ndetse n’ifungwa ku miryango myinshi muri Sudani. Iki gikorwa cyakirijwe yombi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko iri tegeko ryatotezaga abagore ryari ryarataye igihe; ko ari rimwe mu bisigisigi by’ingoma ya Omar al-Bashir wahiritswe ku butegetsi abumazeho imyaka 30.
Facebook Forum