Uko wahagera

Sudani Yafunguye Umupaka Wayo na Eritreya


Abana barambuka umupaka wa Matema ku ruhande rwa Eritreya bajya kugurisha amazi muri Sudani
Abana barambuka umupaka wa Matema ku ruhande rwa Eritreya bajya kugurisha amazi muri Sudani

Perezida Omar al-Bashir wa Sudani yategetse ko umupaka uhuza igihugu cye na Eritreya ufungurwa. Uwo mupaka wari wafunzwe umwaka ushize.

Hari hashize umwaka uwo mupaka ufunzwe nyuma y’imvururu zabaye mu gace ka Kassala kari mu burasirazuba bwa Sudani.

Atangaza ko afunguye uwo mupaka, perezida Bashir yavuze ko nubwo politike itandukanya abantu bidakuraho ko abanya-eritreya ari bavandimwe babo.

Iki cyemezo perezida Bashir agifashe mu gihe mu gihugu cye abaturage bamaze iminsi bakora imyigaragambyo basaba ko yegura ku milimo ye.

Perezida Bashir avuga ko abajya kwigaragambya ari abagambanyi n’abacanshuro.

Mu byateye imyigaragambyo harimo izamurwa ry’ibiciro by’ibiribwa.

Guverinoma ya Sudani ivuga ako abamaze kugwa mu myigaragambyo ari 24. Naho ONU ivuga ko ifite amakuru afatika yemeza ko abapfuye baruta inshuro ebyili abo leta ya Sudani ivuga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG