Uko wahagera

Sudani n’Imitwe Irwanya Ubutegetsi Bemeranije Gusubukura Ibiganiro


Guverinema isangiye ubutegetsi ya Sudani hamwe n’imitwe ikomeye ihanganye nabwo ikorera mu majyepfo y’igihugu yemeranijwe gukora ibiganiro by’amahoro bishya muri Sudani y’epfo. Impande zombi zabivuze kuri uyu wa gatanu nyuma y’iminsi mike Sudani isinyanye amasezerano y’amahoro n’iyo mitwe.

Guverinema yemeye iyo ntambwe n’umutwe Sudan People’s Liberation Movement-North uyobowe na Abdelaziz al-Hilu, umwe mu mitwe itarasinye amasezerano kuwa mbere yo kurangiza intambara yakongejwe n’ikurwa ku ngoma rya Omar al-Bashir.

Umutwe wa Hilu, ubu wemeranyijwe na guverinema y’i Khartoum ko ari ngomba kugera ku gisubizo cyuzuye ku kibazo cya politiki muri Sudani no gusuzuma umuzi w’ibibazo biteza ubushyamirane. Ibi byanditswe ku rubuga rwa interineti rw’ibiro bya minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok. Bivuga ko impande zombi zemeranijwe gushyiraho uburyo bwo gusuzuma ibibazo bitandukanye, ariko nta bisobanuro birambuye byatanzwe.

Umutwe wa Hilu, umwe mu mitwe ikomeye irwanya ubutegetsi wahamije iby’ayo masezerano. Umuyobozi mukuru w’akanama gashinzwe ubusugire bwa Sudani, jenerali Abdel Fattah al-Burhan, Perezida wa sudani y’epfo Salva Kiir na minisitiri w’intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, bagaragaye bashyize hejuru kopi z’amasezerano y’amahoro, yasinyanywe n’imitwe itanu irwanya ubutegetsi mu gihugu. Ni intambwe imbere yo gukemura ubushyamirane bufite imizi ikomeye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG