Uko wahagera

Sudani: Barasaba Ubutabera ku Biciwe mu Myigaragambyo


Abaturage badashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudan
Abaturage badashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudan

Abanyasudani babarirwa mu bihumbi bakwiriye imihanda y’umurwa mukuru Khartoum no mu yindi migi bazirikana iminsi 40 ishize abambari b’ubutegetsi bakoresheje igitugu gutatanya bakanahitana bamwe mu baturage bari bakoze imyigaragambyo yo kwicara.

Umwe mu bayobozi b’abaturage bari mu myigaragambyo yavuze ko inama bagombaga kugirana n’abayobozi b’ubutegetsi bwa gisirikare yasubitswe igashyirwa ku cyumweru. Muri iyo nama bagombaga gusinyana amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi.

Abaturage bayobowe n’ishyirahamwe ryiganjemo impuguke z’ingeri zose bagendaga bavuga amagambo asaba ko ubutabera bukwiriye gushyirwa imbere y’ibindi byose.

Hashize iminsi 40, abaturage bari bahuriye mu myigaragambyo yo kwicara hanze y’ibiro bikuru bya gisirikare mu murwa mukuru i Khartoum bamishweho ururasu abandi bagiriwa nabi n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare muri icyo gihugu.

Abategura imyigaragambyo bavuga ko icyo gihe hishwe abantu 128. Cyakora ubutegetsi bwo muri Sudani bwo buvuga ko hapfuye 61 harimo nabasirikare 3.

Amashusho yashyizwe hanze n’ibiro ntaramakuru bya Sudani yerekanye abantu babarirwa mu bihumbi bigaragambirije mu murwa mukuru Khartoum no mu mugi wa Omdurman. Abandi bigaragambirije mu mugi wa Port Sudan no mu ntara ya Kassala yo mu burasirazuba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG