Uko wahagera

Inguzanyo ku Banyeshuri bo Muri Kaminuza n’Amashuri Makuru mu Rwanda.


Inguzanyo ku Banyeshuri bo Muri Kaminuza n’Amashuri Makuru mu Rwanda.
Inguzanyo ku Banyeshuri bo Muri Kaminuza n’Amashuri Makuru mu Rwanda.

Inkuru y’uko guhera umwaka utaha abanyeshuri bo muri Kaminuza n’amashuri makuru ya reta batazongera kubona inguzanyo, yaje ari inshamugongo.

Abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta mu Rwanda babonaga inguzanyo ya leta ibafasha kwiga, bahangayikishijwe cyane n’icyemezo guverinoma yafashe cyo gukuraho iyo nguzanyo. Kuri benshi mu banyeshuri b’amashuri makuru ya reta, iyo nkuru ko guhera umwaka utaha batazongera kubona iyo nguzanyo, yaje ari inshamugongo. Nta guca k’uruhande na gato, batangarije Ijwi ry’Amerika ko iki cyemezo ari nk’ijuru ryabaguye hejuru. Gifite byinshi bibi gihishe, nta mwene ngofero uzongera kuminuza mu Rwanda

Bashingiye ku mibereho n’ubuzima biri mu Rwanda muri iki gihe, bamwe muri bo baricuza igihe bataye biga, none bagiye gucikisha amashuri yabo igitaraganya, ntacyo bacyuye, biturutse kuri leta yari yabohereje. Abanyeshuri bamwe bavuga ko, n’ubwo inguzanyo y’amafranga ibihumbi 25 bahabwaga buri kwezi itari ikijyanye n’igihe, yarutaga ubusabusa. Basanga ivanwaho ari uburyo bwo kwimika no guha icyuho ubujura n’uburaya muri za Kaminuza za Leta.

N’uburakari bwinshi, bavuga ko imwe mu nzira yo kugaragariza guverinoma uburakari bwabo, bashobora kujya mu mihanda bakigaragambya. Gusa, batinya ko umutekano wabo wahungabana. Umwe mu babyeyi ufite umwana wigiraga kuri iyo nguzanyo, abona ko icyemezo nk’icyo, ari uburyo bwo guhima ababyeyi benshi batifite, ndetse n’u Rwanda rw’ejo.

Abanyeshuri benshi bigaga Kaminuza za leta, ni ababaga bagize amanota y’ikirenga mu mashuri yisumbuye. Bamwe nti batinyaga kwigira munsi y’ibiti, banyagirwa, abandi bakigira ku dutodowa tubica amaso, bahiganwa no kubona iyo nguzanyo bitaga bourse. Iki cyemezo cya guverinoma cyo gukuraho iyo nguzanyo, gishobora kuzahuhura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’umutwe w’abadepite mu kwezi kwa 3 uyu mwaka, yari yagaragaje ko abanyeshuri basohoka muri za Kaminuza zo mu Rwanda, zaba iza Leta cyangwa iz’igenga, nta bumenyi buhagije bukenewe ku isoko ry’umurimo baba bafite.

XS
SM
MD
LG