Umwarimu muri kaminuza, akaba umuhungu w’umwofisiye mu gipolisi cya Somaliya, yahamijwe icyaha cyo kuyobora ibikorwa bya al-Shabab i Mogadishu igihe cy’imyaka myinshi.
Urukiko rwa gisilikare i Mogadishu rwahanishije Mohamed Haji Ahmed igihano cy’urupfu. Abashinjacyaha bashakaga kurega Ahmed ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’abantu barenga 180. Cyakora yaje guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwahitanye abasilikare batatu bari bafite ipeti rya jenerali, umupolisi wo ku rwego rwa kapolali hamwe n’uwari wungirije avoka mukuru.
Muri videwo yasohowe n’urukiko, Ahmed yemeye icyaha cyo kuyobora ibikorwa bya al-Shabab i Mogadishu.
Yavuze ko nyuma ya operasiyo, abakuru ba al-Shabab bashoboraga kumuhamagara bakamubaza ibisobanuro birambuye by’uko ibintu byagenze, nko kumenya uwarashe n’umubare w’amasasu yarashwe.
Yanashoboraga kwohereza amakuru kuri sitasiyo ya radiyo ya al-Shabab, Radiyo Andalus, bityo uwo mutwe ukabasha kuba wakwigamba ibitero kandi ukanabikoresha nka propagande.
Urukiko rwanahanishije igihano cy’urupfu, abandi bantu batandatu bo mu mutwe wa al-Shabab. Bane muri bo bakatiwe badahari. Umuntu wa munani yahanishijwe gufungwa burundu.
Facebook Forum