Uko wahagera

Somalia: Umwiyahuzi Yiturikirijeho Igisasu Gihitana Bane


Umusirikare wa somaliya iruhande rw'imodoka yaturikijwe n'igisasu
Umusirikare wa somaliya iruhande rw'imodoka yaturikijwe n'igisasu

Itangazo ryasohowe n'ibirio bya Ministri w'Intebe, Mohamed Roble, rivuga ko abasirikare batatu ba Somalia n'abaturage babiri ba Turukiya bakiguyemo.

Abantu bane barimo umuturage wa Turukiya bahitanywe n'igisasu cyaturikijwe n'umwiyahuzi kuri uyu wa gatandatu hafi y'ahari ibikorwa by'ubwubatsi bugufi bw'umurwa mukuru wa Somalia, Mogadishu. Abandi benshi bakomerekejwe n'icyo gisasu cyari giteze mu modoka nkuko byemezwa n'abashinzwe umutekano, n'ababibonye.

Icyo gisasu cyaturikiye ahantu harinzwe cyane hari ibikorwa by'ubwubatsi by'ikompanyi yo muri Turukiya hafi y'urusisiro rwa Lafole ku muhanda uri hagati y'umurwa mukuru wa Mogadishu n'umujyi wa Afgoye nkuko byemezwa ny'ababibonye.

Umwe mu babonye uko byagenze ariko utashatse kumenyekana yabwiye ijwi ry'Amerika ko umwiyahuzi yaje atwaye imodoka ifite umuvuduko mwinshi ikagonga bariyeri mbere yuko abashinzwe umutekano bo mu ngabo za Somalia bayimishaho urusasu bagerageza kuyihagarika mbere yuko ishwanyuka.

Umuvugizi wa leta ya Somalia, Mohamed Ibrahim Moalimuu, yemeje iby'icyo gitero. Itangazo ryasohowe n'ibirio bya Ministri w'Intebe, Mohamed Roble, rivuga ko abasirikare batatu ba Somaliya n'abaturage babiri ba Turukiya bakiguyemo.

Iryo tangazo rishinja umutwe w'aba al-Shabab kugaba icyo gitero, rikavuga ko ibyo bigaragaza ubugome bwabo bukabije. Kandi ko bene ibyo bikoma imbere gahunda z'igihugu z'imishinga iteza imbere abaturage.

Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Turukiya yanditse ku rubuga rwa twitter ko abantu bane barimo umuturage wa Turukiya baguye muri icyo gitero cyakomerekeyemo abandi baturage bane ba Turukiya.

Iki gisasu cyaturikijwe n'umwiyahuzi cyabaye nyuma y'amasaha make leta zunze ubumwe z'Amerika igabye igitero ikoresheje indege zitagira umupilote ku nyubako ya Radiyo Andalus, y'umutwe wa al-Shabab mu kirorero cya Qunya Barrow ho mu gace ka Shabelle.

Imbuga nkoranyambaga zishyigikiye al-Shabab zatangaje ko ibisasu bine byo mu bwoko bwa missile byarashwe ku nzu iri hafi y'aho iyo radiyo ikorera.

Ibirindiro by'ingabo z'Amerika biri ku mugabane w'Afurika (AFRICOM) byatangaje ko ku italiki yambere y'umwaka byagabye ibitero bibiri kuri abo barwanyi bikoresheje indege. Byatangaje ko nta basivili baguye muri ibyo bitero cyangwa ngo babikomerekeremo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG