Uko wahagera

Serwakira Yiswe Dorian Ishobora Kwangiza Byinshi


Bamwe mu baturage bo muri Bahamas batangiye guhunga serwakira yiswe Dorian
Bamwe mu baturage bo muri Bahamas batangiye guhunga serwakira yiswe Dorian

Ikigo gishinzwe gutanga amakuru yerekeye imiyaga ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyatangaje ko serwakira yiswe Dorian yongereye umuvuduko kuri uyu wa gatandatu.

Umuyaga uvanze n’imvura yo mu rwego rwa kane uragenda wegera Bahamas. Icyo kigo kiravuga Serwakira Dorian izamara iminsi mike itaragabanya umuvuduko.

Mu majyaruguru ya Bahamas abashinzwe iteganyagihe bavuga ko imvura ivanze n’umuyaga ishobora guhitana ubuzima bw'abantu kuko izongera uburebure busanzwe bw’umuhengeri kuri metero 3 kugeza kuri 5.

Kuwa gatandatu mu gitondo, serwakira Dorian yari mu birometero 450 uvuye Bahamas, n’ukuvuga ibirometero 750 ubuye muri leta ya Florida.

Leta ya Bahamas yaburiye abaturage bayo batuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba ko hagiye kuza serwakira ikaze, naho Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atangaza ibihe bidasanzwe muri Leta ya Florida. Umuvuduko w’umuyaga wiswe Dorian wavuye ku bilometero 220 ku isaha ugera kuri 230 kuri uyu wa gatandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG