Uko wahagera

Serwakira Yiswe Delta Ikomeje Kunyura Hejuru y'Inyanja ya Carraibe


Isanamu yerekana aho serwakira yiswe Delta iza guca
Isanamu yerekana aho serwakira yiswe Delta iza guca

Serwakira yiswe Delta ikomeje kunyura hejuru y'inyanja ya Carraibe yongera ingufu izamo n'imvura. Biteganijwe ko izagera mu kigobe cya Yucatan muri Mexique ejo ku wa gatatu mu cya kare nk’uko abashinzwe iteganyagihe muri leta zunze ubumwe z’Amerika babivuga.

Icyegeranyo giheruka cy'ikigo cy'Amerika gishinzwe itegenyagihe kiravuga ko serwakira Delta iri mu burengerazuba bushyira amajy'epfo y'icyo kigobe, imaze kugera ku muvuduko w'ibilometero 175 ku isaha.

Ibyo bivuze ko imaze kugera ku rwego rwa kabiri ukurikije urugero serwakira zipimirwaho. Icyo kigo kiravuga ko ishobora kugera ku rwego rwa gatatu cyangwa kururenga ikagira ingufu nyinshi ku wa gatatu no ku wa kane igeze mu kigobe cya Mexique.

Abahanga mu byerekeye iteganyagihe baravuga ko iramutse ikomeje umuvuduko n'imbaraga ifite kugeza igeze ku butaka, yaba ibaye iya kane izahaje icyo kigobe mu gihe cy'umwaka umwe, nyuma ya Hanna, Laura na Sally. Hari izindi zoroheje zirimo Marco na Beta, nazo zageze kuri icyo kigobe uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG