Uko wahagera

Serwakira Yahitanye Abantu 31 muri Zimbabwe


Muri Zimbabwe imvura iherekejwe n’inkubi ya serwakira yahitanye abantu 31 isenya amazu n’ibiraro kuri uyu wa gatandatu. Televiziyo y’icyo gihugu iravuga ko hari abantu baburiwe irengero.

Iyo serwakira yahawe izina Idai yateje imyuzure yangiza ibice bimwe byo mu bihugu bya Mozambique na Malawi. Yageze muri Zimbabwe ku wa gatanu yangiza intsinga z’umuriro w’amashanyarazi n’iza telephone.

Amashusho yagaragajwe ku rubuga rwa Twitter no kuri televiziyo yerekanye ihihanda n’amazu yatembanywe, iminara y’itumanaho yatembagaye hasi n’intsinga zamashanyarazi zafunze imihanda. Ibyo byabaye mu karere ka Chimanimani mu birometero 410 uvuye mu murwa mukuru Harare.

Televiziyo y’igihugu ZBC yavuze ko abantu 31 bo muri ako karere bahasize ubuzima abandi 70 bakaburirwa irengero. Ministeri y’itangazamakuru yavuze ko igisirikare cyihutiye gutabara abanyeshuri 197 bari baheze mu mashuri.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi biyambaje indege zo mu bwoko bwa kajugujugu ngo batabare abari mu kaga ariko ibyo bikorwa biragenda buhoro kubera umuyaga ukomeye utorohereza indege kujya mu kirere.

Joshua Sacco, umudepite wo mu karere ka Chimamani yabwiye ibiro ntaramakuru byabongereza Reuters, ko aka karere kari mu bwigunge nkuko byagenze mu kwa kabiri mu 2000 ubwo Serwakira nkiyi yahawe izina rya Eline yibasiraga ako gace.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi riravuga ko abaturage barenga million 5 bazakenera imfashanyo y’ibiribwa. Abashinzwe iteganyagihe muri icyo gihugu baravuga ko mu mpera zicyumweru hari bukomeze kugwa imvura y’umuhindo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG