Uko wahagera

Serwakira Ishobora Kwica Abantu Benshi muri Mozambique


Icyambu cya Beira muri Mozambique
Icyambu cya Beira muri Mozambique

Mozambique ishobora kuzahazwa n’inkubi ya serwakira ikomeye yakwangiza byinshi muri icyo gihugu kuri uyu mugoroba.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bivuga ko uwo muyaga, bivugwa ko uri bube ufite umuvuduko w’ibirometero 190 ku isaha, uraca ku cyambu cya kabiri mu bunini muri icyo gihugu.

Abashinzwe iteganyagihe muri Afrika y’epfo baravuga ko iyo serwakira yahawe izina rya Idai. Kuri uyu wa kane iri bunyure muri Mozambique na Malawi irimo imvura y’umuhindo. Byitezwe ko iteza umuhengeri mu nyanja ushobora kumisha amazi imusozi akangiza ibintu, akanica abantu biyongera kubaherutse guhitanwa n’imyuzure mu cyumweru gishize.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, abashinzwe iteganyagihe baravuga ko iyo serwakira iri bugere mu birometero 60 uvuye i Beira bigatera imihengeri ireshya na metero zigera kuri indwi mu mugezi uri kuri icyo cyambu.

Mozambique yigeze kwibasirwa n’imyuzure mu mwaka wa 2000 na 2007. Icyo gihe imyuzure yishe abantu 350 isenyera abandi 650,000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG