Uko wahagera

Sena Ishobora Kwangira Trump Ububasha bwo Kugaba Intambara


Sena y'Amerika uyu munsi yitezwe gutora umushinga wanga cyangwa wemeze niba Perezida Donald Trump afite ububasha bwo kugaba ibitero kuri Irani, mu gihe byaba bitemejwe n’Inteko Ishinga amategeko y’Amerika.

Yandika ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Trump yanze ibyemezo byafatirwa muri uwo mushinga avuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu. Ahubwo ahamagarira abasenateri bo mu ishyaka rye kwitandukanya nawo ntibawutore.

Nyuma y’ubugororangingo bwakozwe kuri uyu mushinga ariko, hari amahirwe menshi y’uko abasenateri batanu bo mu ishyaka ry’Abarepublikani ari naryo Prezida Trump akomokamo, bashobora kwisunga abasenateri 47 bo mu ishyaka ry’Abademokrate bagatora uyu mushinga.

Biramutse bigenze bityo, nta kabuza uyu mushinga watorwa ariko Prezida Trump nawe yakoresha ububasha bwa Veto mu kuwuburizamo. Umusenateri wo mu ishyaka ry’Abademokrate Tim Kaine yavuze ko nta ntambara yagombye kuba hagati y’Amerika na Irani keretse gusa Inteko Nshingamategeko ibyemeje. Kuri uwo musenateri, intambara ni ikintu kigomba kugibwaho impaka ndetse hakabaho n’itegeko riyemeza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG