Uko wahagera

Sarkozy Yahoze ari Perezida w'Ubufaransa Yakatiwe Imyaka Itatu


Uwahoze ari perezida w'Ubufaransa Nicolas Sarkozy
Uwahoze ari perezida w'Ubufaransa Nicolas Sarkozy

Abacamanza bahamije Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’Ubufaransa, ibyaha bya ruswa. Uyu munsi kuwa mbere, abacamanza bavuze ko uwari perezida w'Ubufaransa, Nicolas Sarkozy, ahamwa n'icyaha cyo kugerageza guha ruswa umucamanza no gushaka gukoresha ububasha yari afite kugirango agere ku nyungu ze. Bamukatiye gufungwa imyaka itatu, irimo ibiri y'isubikagihano.

Sarkozy wayoboye Ubufaransa kuva mu 2007 kugeza muri 2012, yavuze ko nta kosa yakoze. Yumvikanishije ko ahubwo ari abashinjacyaha mu bijyanye n’imali bamuhigaga babishyizemo ingufu bivanga mu bibazo bye bwite. Nicolas Sarkozy wafashe ikiruhuko mu bijyanye na politiki, afite iminsi 10 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko. Ni umuperezida wa kabiri w’Ubufaransa uhamijwe ibyaha bya ruswa nyuma ya Jacques Chirac.

Abashinjacyaha babashije kwemeza abacamanza ko Sarkozy yemereye umwanya umucamanza Gilbert Azibert i Monaco, ari uko amuhaye amakuru y’ibanga ajyanye n’ibirego by’uko yakiriye amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mwaka wa 200

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG