Uko wahagera

SA: Umunyamakuru Wari Washimutiwe Muri Siriya Yatahutse


 Shiraaz Mohamed
Shiraaz Mohamed

Umunyamakuru Shiraaz Mohamed ukora umurimo wo gufotora wari wagizwe ingwate muri Siriya, yasubiye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatanu, nyuma y’imyaka hafi itatu ari mu maboko y'abari bamutwaye. Byatangajwe n’umuryango we.

Shiraaz Mohamed yashimuswe kw’italiki ya 10 y’ukwezi kwa mbere mu 2017, ubwo yarimo gutembera ava mu gihugu cyazahajwe n’intambara ajya mu gihugu bituranye cya Turukiya.

Yafatiwe ku bitaro biyobowe n’umuryango ufasha abatishoboye, witwa Gift of The Givers, ufite icyicaro muri Afurika y’epfo. Ibyo bitaro biri mu mujyi wa Darkouch, mu bilometero 100 uvuye Aleppo, umujyi wa kabiri mu bunini muri Siriya.

Ikimenyetso cya mbere cyagaragaje ko Mohamed yari akiri muzima cyabonetse mu kwezi kwa mbere mu 2018, ku rupapuro rwari ibisubizo ku bibazo icumi.

Yagaragaye kuri videwo mu kwezi kwa 4 kw’umwaka ushize, avugira imbere y’umugabo warufite intwaro. Uburyo yarekuwemo ntiburamenyekana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG