Uko wahagera

Gucyura Impunzi z’Abanyarwanda Ziba Muri Kongo Brazaville


Intumwa za Congo Brazaville, HCR, n’u Rwanda zateraniye i Kigali mu Rwanda, mu nama yo kwigiraga hamwe uburyo impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Congo Brazaville zacyurwa mu mwaka wa 2011

Inama yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Congo Brazaville yateraniye i Kigali. Intumwa za Congo Brazaville, iz’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, n’iz’u Rwanda zateraniye i Kigali mu Rwanda, mu nama y’umunsi umwe. Iyo nama yari iyo kwigiraga hamwe uburyo impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Congo Brazaville zigera hafi ku bihumbi 8 zacyurwa mu Rwanda mu mwaka wa 2011. Izo mpunzi zikazacyurwa k’ubushake bwazo zibifashijwemo na HCR.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze Gen. Gatsinzi Marcel, yatangaje ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo izo mpunzi zitahuke. Ariko ko hari intagondwa zizibuza, zizibeshya ko mu Rwanda byacitse, nta mahoro ahari. Gatsinzi yanavuze ko nawe ubwe yigiriyeyo muri Congo kuzishishikariza gutahuka.

Col. Mongo Pierre ushinzwe umutekano muri Minisiteri y’ingabo na polisi wari uyoboye intumwa za Congo, we yavuze ko uburyo izo mpunzi zatahukaga byahumiye ku mirari. Aho mbere hatahukaga nibura 600 ku mwaka, naho kuri ubu bakaba batagera ku 10. Kuri we, ngo biterwa ni uko izo mpunzi zitabona amakuru y’imvaho k’u Rwanda.

U Rwanda rwiyemeje ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda izarangirana n’iya 31 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2011.

Gahunda yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda baba muri Congo Brazaville ije ikurikira uruzinduko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakoreye muri icyo gihugu , mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG