Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Rwanda rufite icyicaro mu karere ka nyanza, rwanze ubusabe bwa Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza bwo kwimurira inteko yarwo i Kigali.
Umucamanza yavuze ko hakiri imbogamizi zo kwimura inteko kandi ko uregwa azaburanira mu ruhame nk’uko abyifuza. Idamange aregwa ibyaha bitandatu bikomoka ku magambo yavugiraga ku muyoboro wa YouTube.
Ni amagambo yemera ko yavugaga arwanya icyo yita ‘akarengane gakorerwa rubanda', ubushinjacyaha bukayasobanura ukundi.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Eric Bagiruwubusa yari i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda aho uyu mwanzuro wafatiwe, nibyo agarukaho ku buryo burambuye muri iyi nkuru.
Facebook Forum