Uko wahagera

Rwanda: Urubanza rwa Pasiteri Uwinkindi Rwasubitswe


Pasteri Jean Uwinkindi
Pasteri Jean Uwinkindi

Umucamanza mu rukiko rw'ubujurire yasubitse urubanza rwa Pasiteri Jean Uwinkindi uregwa ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Isubikarubanza rishingiye ku myanzuro y'ubujurire uwunganira uregwa atagejeje ku rukiko mu gihe cya nyacyo.

Ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho ko yabikoze mu 1994.

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yatangarije impande zombi ko yagombye kuba atangiza iburanisha ry’uru rubanza. Ariko ko ku wa mbere w’iki cyumweru Me Jean Claude Shoshi Bizimana yatanze imyanzuro y’ubujurire saa mbili kandi ko yaba urukiko yewe n’ubushinjacyaha baburana batabashije kuyisoma ngo bayirangize.

Umucamanza yavuze ko amasaha 48 bari bafite atari ahagije kugira ngo babe basomye imyanzuro ikubiye ku mapaji 78. Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bwana Gaspard Rudatinya na bwo bwari bwanditse indi baruwa isaba isubikarubanza kubera iyi myanzuro butaboneye igihe gihagije cyo kuyisoma no kuyisubiza.

Umucamanza yashimangiye ko ibivugwa n’ubushinjacyaha ari ukuri kuko ngo amasaha 48 ni make cyane kuba bwaribusome imyanzuro y’uruhande baburana bukanahita buyisubiza.

Umucamanza yavuze ko iyi myanzuro y’umunyamategeko Shoshi Bizimana yiyongera ku yindi myanzuro yatanzwe na Pasiteri Jean Uwinkindi. Akibaza niba yafata iy’umwe muri bo ikagenderwaho. Nta byinshi uregwa yavuze kuri iyi ngingo uretse kuvuga gusa ko we yatanze impamvu zamuteye kujuririra icyemezo cy’urukiko rukuru.

Me Shoshi Bizima yavuze ko imyanzuro yatanze yuzuzanya n’impamvu z’uwo yunganira. Yabwiye urukiko ko icyo yakoze ari ugutanga ibisobanuro birambuye ku mpamvu z’ubujurire.

Urukiko rutazuyaje rwahise rutegeka ko nyuma y’ibyumweru bibiri ubushinjacyaha buba bwarangije gusoma no gusubiza ku myanzuro yatanzwe n’umwunganizi wa Pasiteri Uwinkindi kandi bukabimenyesha uruhande baburana.

Bwana Rudatinya ku ruhande rw’ubushinjacyaha yavuze ko kubera ubunini bw’iyi myanzuro no kuba hari izindi manza bazaba baburana byaba byiza urukiko rutanze igihe cy’ukwezi. Kuri izo mpamvu yanongeyeho ko ari mushya muri uru rubanza kuko ngo bwana Bonaventure Rubegwa warutangiye ku rwego rwa mbere ari mu butumwa bw’akazi. Ntazi igihe mugenzi we azagarukira ariko agakomeza kwizeza ko igihe yazira mbere bashobora gufatanya bakubahiriza igihe cyategetswe n’umucamanza.

Umucamanza yamubwiye ko nta kigoye kirimo kandi ko nta kidashoboka kuko ngo ibyo Uwinkindi na Me Shoshi banditse bishingiye ku kunenga icyemezo cy’umucamanza w’urukiko rukuru. Bwana Rudatinya yemeye ko azakoresha icyo yise ingufu zidasanzwe kugira ngo abashe kubahiriza igihe cyategetswe n’urukiko. Rwamwibukije ko azasubiza ku byanditswe n’abo baburana aho azabona ari ngombwa.

Me Shoshi Bizimana aravuga ko hari izindi ngingo zagombye kugibwaho impaka mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi. Icyakora kenshi umucamanza yamusabye kuzivugaho, we n’uregwa bemeranyije ko bazazitanga mu myanzuro bazashyikiriza urukiko. Umucamanza yababwiye ko adakeneye ikintu cyose cyaba kigamije kudindiza urubanza.

Pasiteri Jean Uwinkindi w’imyaka 68 y’amavuko akomoka mu Rutsiro mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ari na ho yavukiye. Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwa ko yakoreye mu karere ka Bugesera mu cyahoze ari Komini Kanzenze aho yari umushumba w’itorero ry’abapentekoti.

Uyu mugabo yafatiwe mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2010 ahita yohererezwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda muri Tanzania rwamushakishaga kuva mu 2001. Uru rukiko rwaje kumwoherereza u Rwanda kuhaburanira mu gihe rwiteguraga gusoza imirimo. Yagejejwe mu Rwanda mu 2012.

Mu mpera z’umwaka wa 2015 ni bwo urukiko rukuru rwahamije Pasiteri Uwinkindi ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Rwamuhamije kujya mu bitero no kubiyobora byahitanye abatutsi. Rwemeje kandi ko yagiye kuri za bariyeri zicirwagaho abatutsi kandi ko yatanze amabwiriza ku basirikare yo kwica abatutsi, amwe mu magambo yavuzwe n’uregwa yabaye intandaro y’ubwicanyi.

Ni ibyaha urukiko rukuru rwemeje ko yabikoranye ubugome ndengakamere mu 1994. Umucamanza avuga ko aho kwita ku bari bamuhungiyeho yakoze ikinyuranyo. Yamuhanishije gufungwa ubuzima bwe bwose. Uregwa we ibyaha byose arabihakana akavuga ko ibiganza bye byera nta muntu yishe.

Ku rwego rwa mbere uru rubanza rwahenze leta kandi ruyishyamiranya n’abanyamategeko batangiye bamwunganira birangira Me Gatera Gashabana na mugenzi we Me Jean Baptiste Niyibizi barwikuyemo kubera ikibazo cy’amafaranga batumvikanyeho na leta. Ku ikubitiro bahembwaga amafaranga 30000 ku isaha buri umwe. Undi munyamategeko bamugeneye yaramwanze maze urubanza rukajya ruba Uwinkindi asa n’indorerezi akavuga ko aziregura abonye umwunganizi yifuza. Ni urubanza kandi indorerezi z’urukiko rwa Arusha zitigeze zikuraho ijisho umunsi ku wundi.

Umucamanza yimuriye iburanisha ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa 11 aho bazasuzumira hamwe impamvu z’ubujurire.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG