Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu majyepfo y’u Rwanda rwasubitse urubanza rwa Madamu Beatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yo mu 1994. Inteko y'abacamanza yagombaga kumuburanisha ntiyabonetse kubera amahugurwa y'abagize inzego z'ubucamanza mu Rwanda hose akomeje muri iki cyumweru.
Uyu mugore aherutse koherezwa n’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Ni ku nshuro ya mbere yagombaga gutangira kuburana urubanza mu mizi.
Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika, Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uko byagenze abitekerereza ikiganiro Iwanyu mu Ntara kuri micro ya Venuste Nshimiyimana.
Facebook Forum